ryanjye ari Isilamu. Kandi Isilamu ni ijambo rihambaye ritagatifu
abahanuzi ba Allah (Allah abahundagazeho amahoro) uhereye ku wambere
ukagera ku wanyuma bagiye bazungurana; Iri jambo rifite ibisobanuro
ntagereranywa kandi bihambaye; risobanuye kwicisha bugufi, kumvira
ndetse no kubaha Umuremyi; kandi risobanuye amahoro, umunezero,
umutekano, n'ituze by'umuntu ku giti cye cyangwa se abantu muri rusange.
Niyo mpamvu amagambo A-Salamu (amahoro) na Isilamu ari amagambo
arusha ayandi kugaruka kenshi mu mategeko ya Isilamu; Ijambo A-Salamu
(amahoro) kandi ni rimwe mu mazina ya Allah matagatifu, ni n'indamutso
y'abayisilamu hagati yabo ni A-Salamu; ni nayo ndamutso y'abantu
bazagororerwa ijuru (asalamu). Kandi umuyisilamu w’ukuri ni wa wundi
abayisilamu bagiriyeho umutekano n'amahoro binyuze ku rurimi rwe
n'ukuboko kwe;
Bityo Isilamu ni idini ryazaniye abantu bose ibyiza, kandi
rirabakwiye; ni naryo nzira yo kugera ku munezero wabo hano ku isi no ku
munsi w'imperuka; ariyo mpamvu iri dini ryaje ari ryo risozereza
ubutumwa Allah yoherereje abantu, buza ari rusange kandi ari bugari,
busobanutse kandi ari ubwa buri wese, butarobanura ubwoko runaka cyangwa
se ibara runaka, ahubwo bufata abantu bose kimwe.
Muri Isilamu kandi nta n'umwe ufite umwihariko usibye uburyo
ashyira mu bikorwa amasomo yabwo. Niyo mpamvu imitima itunganye y'abantu
bose iyemera kubera ko ihuye neza neza na kamere ndemano! Umuntu wese
yavutse afite kamere yo gukora ibyiza, kugira ubutabera n'ubwisanzure,
mu gukunda Umuremyi we, no kwemera ko ari Imana ikwiye gusengwa yonyine
nta kuyibangikanya. Kandi nta n'umwe utana n'iyo nzira cyeretse utannye
na yo; Iri dini ni ryo Allah yahitiyemo ibiremwa byose, we Muremyi
w'abantu akaba Nyagasani wabo, ariwe bakwiye kugaragira.
Idini ryanjye ry'ubuyisilamu rinyigisha ko nzabaho muri iyi si,
na nyuma yo gupfa kwanjye nzimukira mu bundi buzima buhoraho, aho abantu
bazaba bari mu byiciro bibiri: Abazajya mu ijuru n'abazajya mu
muriro.Idini ryanjye ry'ubuyisilamu rintoza kubahiriza amategeko,
rikambuza ibyo ryabujije. Mu gihe nubahirije aya mategeko nkitandukanya
n'ibyo ryambujije, bizampa kugira umunezero hano ku isi no ku munsi
w'imperuka Kandi nindohoka kuri ibyo simbyubahirize, nzabaho ubuzima
bubi hano ku isi no ku munsi w'imperuka bingana no kudohoka kwanjye.
Ariko ikiruta byose Isilamu yantegetse ni ukugaragira Allah
wenyine; niyo mpamvu mpamya nkanemera nta shidikanya ko Allah ari we
Muremyi wanjye, kandi ko ariwe ngomba kugaragira; Bityo nta wundi
nagaragira uretse Allah, kuko mukunda nkanatinya ibihano bye, nkanizera
ingororano ze, nkaba ari nawe wenyine niringiye. Uku guhamya ko Imana
ari imwe bugaragarira mu guhamya ko Allah ari umwe na Muhamadi akaba
umuhanuzi we yahaye ubutumwa; Bityo Muhamadi ni we wasozereje bahanuzi,
Allah yamwohereje kugira ngo abe impuhwe ku biremwa byose, aba ari nawe
asorezaho ubutumwa n'ubuhanuzi; bityo nta yindi ntumwa izaza nyuma ye,
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye idini rusange
riberanye n'ibihe byose, ahantu hose, n'abantu bose.
Idini ryanjye rintegeka nta gushidikanya kwemera abamalayika,
n'izindi ntumwa zose ku isonga ryazo hari Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa na
Muhamadi (Amahoro ya Allah azibeho zose).Rinantegeka kandi kwemera
ibitabo byavuye mu ijuru bikohererezwa Intumwa, rikanantegeka gukurikira
igitabo cya nyuma cyasozereje ibindi, ndetse kiruta ibindi ari cyo
Qur'an Ntagatifu.
Idini ryanjye rintegeka kwemera umunsi w'imperuka, umunsi Allah
azahembera abantu ibikorwa byabo. Idini ryanjye kandi rintegeka kwemera
igeno, no kwakira ibimbaho muri ubu buzima byaba byiza cyangwa se bibi,
no guharanira gukora ibyandokora. Kwemera igeno bimpa kugira ituze
amahoro ndetse no kwihangana, nkanareka kubabazwa n'ibyahise. Kubera ko
nzi neza nta shidikanya ko ibimbaho bitagombaga kumpusha, n'ibyampushije
ubwo ntibyagomba kumbaho; Bityo buri kintu cyose cyaragenwe kandi
kiranditse kwa Allah, njye icyo nakora ni ugukora impamvu, no kwakira
ibyambaho nyuma yaho.
Isilamu integeka gukora ibikorwa byeza roho yanjye, no kurangwa
n'imico myiza ishimisha Nyagasani, yeza roho yanjye, ndetse inanezeza
umutima wanjye, ikanampa amahoro y'umutima wanjye, ikambera urumuri mu
nzira yanjye ikanamfasha kuba umwe mu bagize sosiyete beza bafitiye
abandi umumaro. N'ibikorwa bihambaye kuruta ibindi ni :ukwemera Imana
imwe, no gukora iswala eshanu ku munsi (amanywa n'ijoro), no gutanga
amaturo mu mitungo dufite, no gusiba ukwezi mu mwaka, ariko kwezi kwa
Ramadhan, ndetse no gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ntagatifu
iri i Maka k'ufite ubushobozi bwo gukora uwo mutambagiro.
Mu by'ingenzi idini ryanjye ryanyoboyemo bimpa amahoro yo mu
mutima ni ugusoma kenshi Qur'an Ntagatifu, ari yo magambo ya Allah
y'ukuri, niyo magambo meza aruta ayandi ndetse anahambaye kuyaruta
abumbiyemo ubumenyi bw'ababayeho mbere n'abazabaho nyuma; Gusoma Qur'an
rero no kuyitega amatwi, bitera umunezero, ituze n'amahoro mu mutima,
n'ubwo umusomyi wayo cyangwa uyiteze amatwi yaba atazi icyarabu cyangwa
se atari umuyisilamu. No mu by'ingenzi bitanga amahoro y'umutima harimo
gusingiza Allah kenshi no kumugarukira, no ku musaba buri kintu cyaba
gito cyangwa se kinini; Kubera ko Allah asubiza ubusabe bw'umusabye
kandi akamwegurira n'ibikorwa bye;Mu bitanga amahoro mu mutima ni
ugusingiza Allah Nyir'ubutagatifu kenshi.
Intumwa yanjye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije
uburyo bwo gusingiza Allah, inanyigisha ibyo nakwifashisha nsigiza Allah
kurusha ibindi. Na bimwe muri byo ni: Amagambo ane ari yo magambo meza
nyuma ya Qur'an Ntagatifu ari yo aya akurikira: SUB'HANALLAH, WAL
HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILALLAH WALLAH AKBAR: Ubutagatifu, ikuzo
n'ishimwe ni ibya Allah, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri
uretse Allah, kandi Allah asumba byose)
Ni kimwe no kuvuga uti: (ASTAGH'FIRULLAH WA LA HAWLA WALA QUWATA
ILA BILLAH: Nicujije kuri Allah, kandi nta bubasha cyangwa ubushobozi
usibye ko ari ibya Allah). Aya magambo agira ingaruka zihambaye mu
gutanga amahoro mu mutima, no kugira ituze mu mutima. Isilamu kandi
integeka kwihesha agaciro, nkitandukanya n'ibyo ari byo byose bintesha
agaciro bikanyambura ubumuntu bwanjye n'icyubahiro cyanjye, no gukoresha
ubwenge bwanjye n'ingingo zanjye mu byo byaremewe nko gukora ibikorwa
bifite umumaro mu idini ryanjye no mu mibereho yanjye.
Isilamu kandi integeka kurangwa n'impuhwe, imico myiza, kubanira
abandi neza, ndetse no kugirira neza ibiremwa bya Allah uko nshoboye mu
mvugo n'ibikorwa. Ibiruta ibindi mu byo nategetswe gukorera ibiremwa ni
uburenganzira ababyeyi banjye babiri bamfiteho; idini ryanjye rintegeka
kubumvira, no kubifuriza ibyiza, no guharanira kubashimisha, no
kubakorera icyo ari cyo cyose cyabagirira umumaro, cyane cyane iyo
bageze mu zabukuru.
Niyo mpamvu usanga Nyina w'umuntu na Se muri sosiyete za
Kisilamu, bahabwa icyubahiro n'umwanya ukomeye, banakorerwa icyo ari cyo
cyose n'abana babo. Na buri uko ababyeyi bombi bajya mu zabukuru,
cyangwa bagafatwa n'uburwayi, cyangwa se n'impamvu ituma babura intege,
niko kugirirwa neza n'abana babo birushaho kwiyongera. Idini ryanjye
ryanyigishije ko umugore afite agaciro n'uburenganzira bihambaye; Bityo
abagore muri Isilamu ni bashiki b'abagabo, kandi ni umwiza kuruta abandi
bantu ni umwiza mu muryango we; Niyo mpamvu umuyisilamukazi guhera mu
bwana bwe, afite uburenganzira bwo konswa, kwitabwaho, no kurerwa neza,
kandi icyo gihe aba ari n'utanga ituzo ku mutima w'ababyeyi be
n'abavandimwe be.
N'iyo umuyisilamukazi akuze, aba yubahitse kandi afuhirwa
n'umuhagararizi we, ndetse akanamubungabunga amwitaho, Ntiyishimire ko
hari ibiganza bibi byamukoraho cyangwa se indimi zamukomeretsa, cyangwa
se amaso mabi yamugirira ishyari. N'iyo umuyisilamukazi ashyingiwe,
ashyingirwa ku bw'ijambo rya Allah n'isezerano rye rikomeye; Bityo no mu
rugo agiyemo aba yubashywe. Ni n'itegeko ku mugabo we kumufata neza no
kumugirira neza, no kumurinda ikibi cyose. N'igihe abaye mama w'abana
agomba gufatwa neza bijyanye n'uburenganzira bwe Allah Nyir'ubutagatifu
yamuhaye, no kumusuzugura bibarwa nk'ibangikanyamana n'ubwangizi ku isi.
N'iyo umuyisilamukazi ari mushiki w'umuntu, ubuyisilamu
bwategetse kunga iryo sano mufitanye no kumugirira neza ndetse no
kumufuhira. N'iyo abaye nyina wabo, aba ari mu rwego rwa nyina mu
kumugirira neza no kumubanira neza.
N'iyo abaye nyirakuru cyangwa se ageze mu zabukuru, agaciro
gakomeza kwiyongera imbere y'abana be, n'abuzukuru be ndetse n'abantu bo
mu muryango we wa hafi, bityo nta wusubiza inyuma ubusabe bwe, nta
n'utesha agaciro igitekerezo cye.
N'iyo umuyisilamukazi ari uwa kure nta sano afitanye n'umuntu
rya bugufi, ubuyisilamu bumuha uburenganzira rusange bwo kumurinda
ikibi, no kubika amaso n'ibindi n'ibindi nkabyo.
Imiryango migari y'abayisilamu kugeza n'ubu irakitwararika
uburenganzira bwe mu buryo bwa nyabwo, ari byo byatumye umugore ahabwa
agaciro no kwitabwaho mu buryo utasanga mu bandi batari abayisilamu.
Nyuma y'ibyo byose umugore afite uburenganzira bwo kugira
ubutunzi, yakura mu masezerano y'ubukode, mu bucuruzi (kugura no
kugurisha) ndetse no mu yandi masezerano, afite kandi uburenganzira bwo
kwiga, kwigisha, no gukora mu buryo budahabanye n'imyemerere ye. Si
n'ibyo gusa, ahubwo mu bumenyi hari igice kibarwa nk'itegeko rireba buri
wese, utacyubahirije arabihanirwa yaba ari igitsinagabo cyangwa se
igitsinagore.
Si n'ibyo gusa, ahubwo afite n'uburenganzira nk'ubwo
igitsinagabo gifite cyeretse ubwaje ari umwihariko kuri we hatarimo
igitsinagabo, cyangwa se ubwaje ari umwihariko ku gitsinagabo atari ku
gitsinagore mu burenganzira ndetse n'andi mategeko aberanye na buri wese
muri bo mu buryo busobanutse mu mwanya wabyo.
Idini ryanjye kandi rintegeka gukunda abavandimwe banjye na
bashiki banjye, na ba data wacu na ba mama wacu, na ba marume, na ba
masenge n'abandi bose dufitanye isano rya bugufi. Ryanantegetse kandi
kubahiriza uburenganzira bw'umugore wanjye, abana banjye, n'abaturanyi
banjye.
Idini ryanjye kandi rintegeka gushaka ubumenyi no kwiga n'ikindi
icyo ari cyo cyose cyakongera ubwenge bwanjye, imyifatire yanjye,
ndetse n'imitekerereze yanjye.
Idini ryanjye kandi rintegeka kugira isoni, ubushishozi, ubuntu,
ubutwari, ubugenge, koroha, kwihangana, gusubiza indagizo, guca bugufi,
ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo, ubudahemuka, kwifuriza abandi
ibyiza, guharanira gushaka ibimbeshaho, kugirira impuhwe abacyene,
gusura abarwayi no kubahiriza isezerano, kuvuga amagambo meza, guhura
n'abantu nkabamwenyurira, no guharanira guha abantu umunezero uko
mbishoboye.
Ikinyuranyo cyabyo, ubuyisilamu bumbuza kurangwa n'ubujiji,
bukambuza ubuhakanyi, guhakana ko Imana iriho, kwigomeka, ibikorwa
by'urukozasoni, ubusambanyi, ubutinganyi, ubwibone, ishyari, urwango,
gucyekera abantu nabi, kwiheba, agahinda, kubeshya, guta icyizere,
ubugugu, ubunebwe, ubugwari, ububuramukoro, uburakari, kugira umujinya
ukabije, ubujiji, gusagarira abantu mu magambo menshi adafite umumaro,
kumena amabanga, ubuhemu, kwica isezerano, kwigomeka ku babyeyi bombi,
gutanya umuryango, kutita ku rubyaro, ndetse no kubangamira umuturanyi
n'ibiremwa muri rusange.
Isilamu kandi imbuza kunywa ibisindisha no gukoresha
ibiyobyabwenge n'urusimbi mu mutungo, ubujura, uburiganya, gutera abantu
ubwoba, kubaneka, no gukurikirana amabanga n'inenge byabo.
Idini ryanjye ry'ubuyisilamu ribungabunga imitungo y'abantu
binyuze mu gukwiza amahoro n'umutekano. Niyo mpamvu bwashishikarije
kurinda indagizo, ndetse buvuga ibigwi abazirinda, bunabasezeranya
ubuzima bwiza no kuzinjira mu ijuru ku munsi w'imperuka. Bwanaziririje
kandi kwiba, bunateganyiriza abiba ibihano hano ku isi no ku munsi
w'imperuka.
Idini ryanjye ry'ubuyisilamu ribungabunga ubuzima bw'abantu,
niyo mpamvu bwaziririje kwica umuntu bitari mu kuri, n'ubugizi bwa nabi
mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kubagirira nabi n'ubwo byaba mu mvugo.
Si n'ibyo gusa, ahubwo ubuyisilamu bwaziririje umuntu kuba
yakwivutsa ubuzima, niyo mpamvu butemereye umuntu kwangiza ubwenge bwe,
cyangwa se kwivutsa ubuzima bwe, cyangwa se kwiyahura.
Idini ryanjye ry'ubuyisilamu kandi riha abantu ubwigenge
n'umudendezo ariko bukabushyiriraho imbago; Bityo muri Isilamu umuntu
arigenga mu mitekerereze ye, mu bucuruzi bwe, mu kugura no kugurisha
kwe, no kwimuka kwe bava hamwe bajya ahandi, no kwishimisha kwe mu byiza
byo ku isi mu byo arya n'ibyo anywa n'ibyo yambara ndetse n'ibyo yumva
igihe cyose bitarimo ibyaziririjwe byamugiraho ingaruka cyangwa se
bikazigira no ku bandi.
Idini ryanjye ryashyiriyeho imbago ubwo burenganzira; bityo
ntiryemerera uwo ari we wese kuba yasagarira undi, cyangwa se ngo
yishimishe mu byo bwaziririje byatuma umutungo we urangira n'umunezero
we n'ubumuntu bwe.
N'iyo witegereje abavuga ko bafite ubwigenge kuri buri kintu,
bakaba barabuhaye buri icyo ari cyo cyose mu irari n'amarangamutima,
badakumirwa n'idini cyangwa se imitekerereze, uzasanga babayeho ubuzima
bubi bwo ku rwego rwo hasi ndetse bw'imfunganwa, ndetse uzasanga bamwe
muri bo bifuza kwiyahura kugira ngo baruhuke uwo muhangayiko.
Idini ryanjye rinyigisha kurangwa n'imico n'ikinyabupfura mu kurya, kunywa no kuryama ndetse n'igihe ndi mu biganiro n'abandi.
Idini ryanjye rinyigisha kurangwa n'ubworoherane mu kugura no
kugurisha no gusaba uburenganzira bwanjye. Rinyigisha kandi kurangwa
n'ubworoherane n'abo tudahuje mu idini, simbahuguze cyangwa se ngo
mbagirire nabi, ahubwo ngomba kubabanira neza, kandi nkabifuriza
kugerwaho n'ibyiza. Amateka yose y'abayisilamu ni gihamya igaragaza ko
barangwaga n'ubworoherane n'abo badahuje imyemerere mu buryo nta bandi
byaranze mbere yabo. Abayisilamu babaniye neza abantu batandukanye mu
myemerere, bose baba munsi y'ubuyobozi bw'abayisilamu; icyo gihe
abayisilamu na bagenzi babo babayeho mu mibanire n'ubworoherane
ntagereranywa.
Muri rusange, ubuyisilamu bwanyigishije indangagaciro, imigirire
n'imyifatire bihebuje, ndetse n'imico myiza bitunganya imibereho yanjye
kandi byuzuza umunezero wanjye. Ubuyisilamu kandi bwambujije icyo ari
cyo cyose cyashyira ubuzima bwanjye mu kaga n'icyahungabanya imibanire
yanjye, nanjye ubwanjye, imitekerereze, imitungo ndetse n'icyubahiro
by'umuntu. Na buri uko nshyize mu bikorwa izi nyigisho bimpa umunezero
kurushaho, Na buri uko ndohotse sinubahirize kimwe muri izi nyigisho
bigabanya umunezero wanjye bingana n'ibyo ntubahirije muri izi
nyigisho.Ibi byabanje ntibisobanuye ko ndi intungane nta makosa nkora,
cyangwa se ko byose mbitunganya, ahubwo idini ryanjye ntiryirengagiza
kamere yanjye ya kimuntu, n'intege nke zanjye kenshi na kenshi, bituma
nkora amakosa, nkanadohoka, nkanarengera; ni yo mpamvu ryanshyiriyeho
umuryango wo kwicuza, no gusaba imbabazi, no kugaruka kwa Allah; kubera
ko kwicuza bituma mbabarirwa ibyo ndohokaho, bikananzamura mu ntera kwa
Nyagasani wanjye.
Inyigisho z'idini rya Isilamu zaba mu myemerere, imyifatire,
indangagaciro, ndetse n'imigirire n'abandi zose ziva muri Qur'an
Ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro
n'imigisha).
Mu gusoza, ndavuga nkomeje ko umuntu uwo ari we wese aho
aherereye hose kuri iyi si aramutse ashakishije ukuri kw'idini rya
Isilamu mu buryo butarimo kubogama, ndetse agamije ukuri byonyine
ntiyazuyaza mu kubwemera; ariko ikibabaje nuko idini rya Isilamu
ryasizwe icyasha n'ibyo barihimbira by'ibinyoma, ndetse n'ibikorwa
by'abaryiyitirira mu batarisobanukiwe. Nyamara umwe muri bo aramutse
ashishoje ukuri kwabwo nk'uko buri cyangwa se agashishoza ababubarizwamo
babwubahiriza nk'uko bikwiye ntiyajijinganya uretse ko yahita abwemera
akanabujyamo. Yanakwibonera neza ko ubuyisilamu buhamagarira abantu
kugira umunezero no kubaho mu mahoro batekanye, kurangwa n'ubutabera no
kugira neza.
Naho imyifatire ya bamwe mu babubarizwamo idakwiye yaba micye
cyangwa se myinshi, ntabwo bikwiye na rimwe kuyitirira idini cyangwa ngo
barijore kubera yo, ahubwo ryo riri kure nayo (iyo myifatire idakwiye).
Ingaruka z'iyo myifatire idakwiye zikwiye kugaruka kuri bene zo ubwabo,
kubera ko Isilamu ntabwo ari yo yabibategetse, ahubwo yarayibabujije
inabihanangiriza ko badakwiye guca ukubiri n'ibyo yaje kubigisha. Ikindi
kandi nuko ubutabera budusaba kurebera ku bashyira mu bikorwa ibyo
Isilamu ibasaba nkuko bikwiye, kuko ibyo ari byo byatuma imitima yuzura
icyubahiro n'igitinyiro cy'iri dini n'abaribarizwamo. Bityo Isilamu nta
na kimwe yasize cyaba kinini cyangwa se gito mu nyigisho zigamije
gutunganya usibye ko yagishishikarije abantu, nta n'ikibi icyo ari cyo
cyose kigamije kwangiza usibye ko yakihanangirije ikanakibuza abantu,
ikanashyiraho ingamba zo kugikumira.
Niyo mpamvu abubahiriza ibyo Isilamu ibasaba, bakayubahisha
aribo bantu babayeho mu munezero kurusha abandi bose, ndetse bari no ku
rwego rwo hejuru mu kwiyubaha no kurangwa n'imico myiza n'imyifatire
ikwiye. Ibi bikaba bihamwa n'uwa hafi ndetse n'uwa kure, ubwemera ndetse
n'utabwemera.
Naho ubundi kugarukira ku kwita gusa ku myifatire
y'abatabushyira mu bikorwa, banyuranyije n'umurongo ugororotse bwaje
kwigisha, ibyo rwose byaba bihabanye n'ubutabera, ahubwo byaba ubwabyo
ari amahugu n'ubuhemu.
Tugana ku musozo, uyu ni umuhamagaro k’uwo ari we wese utari umuyisilamu ko akwiye guharanira kubumenya ndetse no kubwemera.
Nta n'ikindi ushaka kubwemera asabwa usibye gusa guhamya ko nta
yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah kandi ko na Muhamadi
ari Intumwa ye. Kandi agaharanira kwiga no gusobanukirwa mu idini
ibyatuma ashyira mu bikorwa ibyo yategetswe, Na buri uko arushaho
gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa, niko arushaho kugira umunezero,
ndetse akazamuka mu ntera kwa Nyagasani we.